Musenyeri yasabye abakozi, abarwayi n'abarwaza kumugira inama zatuma arushaho gushyira mu bikorwa inshingano ze

Kuwa 10/02/ 2022 Umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Cyangugu Nyiricyubahiro Mgr SINAYOBYE Edouard yasuye ibitaro by'intara bya Bushenge, asoma Missa yo gusabira abarwayi, aganira n'abarwayi, abarwaza n'abakozi b'ibitaro. 

Mu kiganiro yagiranye n'abarwayi, abarwaza n'abakozi b'ibitaro, yabasabye kumugira inama ku bijyanye n'uko yakuzuza inshingano ze nk'uwihaye Imana! Yateruye agira ati:" ndagira ngo mbabaze kandi namwe munsubize, muramutse mufite inshingano nk'izanjye mwumva mwakora iki? Ndagira ngo mungire inama, uko nakora kugira ngo nuzuze inshingano zanjye uko bikwiye." 

Abari babajijwe basubije Mgr ko baramutse bafite inshingano nk'ize barushaho kwegera intama bashinzwe, kuzerera imbuto nziza no gushyiraho uburyo butuma abakirisitu barushaho kumenya Imana no kwitagatifuza binyuze mu isengesho. 

Muri iki kiganiro kandi Musenyeri yashimiye abaganga uko bitanga mu bikorwa byo gufasha abarwayi abashishikariza kurushaho kugira urukundo rw'abarwayi. Agaruka ku rukundo rw'abarwayi, yavuze ko iyo umurwayi agaragarijwe urukundo bimubera nk'umuti usumba indi yose bityo ibindi akabikorerwa umuti w'ibanze yawubonye.

Yasabye abarwayi kandi kurushaho gusenga bizeye, abizeza isengesho no kubaba hafi cyane cyane mu isengesho n'ibindi bikorwa bibafasha kwitagatifuza. 

Umuyobozi w'ibitaro by'intara bya Bushenge Dr INSHUTI INEZA Etienne yashimiye Musenyeri kuba yaje kwifatanya n'abarwayi, abarwaza n'abakozi mu gitambo cya Missa yo gusabira abarwayi, amushimira kandi ikiganiro cyiza cyuje impanuro yatanze, asoza amusaba ko mu nshingano nyinshi afite yajya ashaka umwanya akagaruka kwifatanya n'abarwayi mu isengesho. 

Humura murwayi turi hano ku bwawe

Humura murwayi ni gahunda y'itsuramubano n'itumanaho y'ibitaro by'intara bya Bushenge yatangiranye n'umwaka wa 2023-2024. Iyi gahunda ivugwa nka Humura Murwayi mu buryo buhinnye, ubundi mu buryo burambuye ni "Humura Murwayi turi hano ku bwawe turi IMPESHAKURAMA". 

Humura murwayi turi hano ku bwawe turi impeshakurama bishatse kuvuga ko ibitaro by'intara bya Bushenge bishyize imbere umurwayi kubera ko ari we utuma ibitaro biriho. Ibitaro n'abakozi babyo bariho kubera umurwayi, bityo umurwayi ntakwiye kwiheba cyangwa ngo abe mu bitaro yumva ari wenyine cyangwa se atitaweho. Abakozi b'ibitaro mu buryo bwa gitore kandi bafite izina ry'IMPESHAKURAMA mu rwego rw'igihugu, iri zina rero rikaba rigaruka muri gahunda y'ibitaro byacu mu rwego rwo gushimangira indangagaciro z'umukozi wo kwa muganga, aho agomba guharanira iteka kwita ku buzima bw'abarwayi n'abandi bagana ibitaro. 

Iyi gahunda rero igizwe n'ibikorwa byinshi byiganjemo ibikorwa by'itsuramubano n'itumanaho. Ku ikubitiro ibitaro by'intara bya Bushenge byatangiye umwaka wa 2023-2024 byagura uburyo bw'itumanaho hagati y'abarwayi, abarwaza n'ubuyobozi bw'ibitaro, aho buri cyumweru ubuyobozi bw'ibitaro buhura n'abarwayi n'abarwaza mu nama igamije kuganira ku ngingo eshatu z'ingenzi. Izo ngingo ziganirwaho ni: Uguhumuriza abarwayi n'imiryango yabo no kubasobanurira ibyo badasobanukiwe ku bitaro hagamijwe ko bamenya ubuzima bwa buri munsi mu bitaro n'uko bakwiye kwitwara, Kubasobanurira ibijyanye n'uburenganzira bwabo n'inshingano kwa muganga kugira ngo bafashe ibitaro kumenya ahari intege nke n'aho bimeze neza hagamijwe kurushaho kwimakaza ireme rya serivisi bigizwemo uruhare n'abagenerwabikorwa. Kubaha umwanya wo gutanga ibitekerezo kuri serivisi bahabwa n'ikiganiro muri rusange. 

Muri iyi  gahunda ya Humura murwayi kandi, ibitaro by'intara bya Bushenge bigamije kurushaho kwagura amarembo n'imikoranire n'abafatanyabikorwa mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw'ibitaro no guhindura imibereho y'abaturage binyuze mu ihinduramyumvire ku baturage bari mu gice ibitaro biherereyemo n'abandi. Aha rero ibitaro byatangiye gukorana n'inzego z'ibanze nk'umurenge n'utugari aho ibitaro bihurira n'abayobozi b'inzego z'ibanze mu nama zinyuranye hakaba ibiganiro n'abaturage kandi hakakirwa ibitekerezo kuri serivisi zo kwa muganga. Muri uru rwego ibitaro bizakomeza gukorana n'inzego zose kugira ngo uruhare rw'ibitaro rukomeze kwigaragaza mu ihinduka ry'ubuzima bw'umuturage (ubuzima buzira umuze), n'imibereho myiza.  

Humura murwayi kandi ntabwo yasize urubyiruko kuko ibitaro byifuza gukorana n'ibigo by'amashuri bituriye ibitaro n'ibindi biri mu ntera yitaruye ibitaro mu rwego rwo kwigisha urubyiruko byinshi bijyanye na serivisi zo kwa muganga birimo kwirinda no gukumira indwara n'ibyorezo, bityo igihugu kikizera umuturage w'ejo hazaza ugifitiye akamaro. Muri uru rwego kandi ibitaro byifuza kugira uruhare rwo gukundisha abakiri bato umwuga wo kuvura no gukunda abarwayi muri rusange. Muri gahunda ya humura murwaryi, ibitaro byifuza kwigisha umuturage atararwara kurusha uko byamwigisha arwaye, kuko kwigisha umuntu urwaye bisa nko kumusaba ibigoye mu by'ukuri. Dusanga rero kwigisha umuturage ari muzima bizatanga umusaruro, kuko uwo muturage igihe yarwaye ntabwo azakenera kwigishwa byinshi, ahubwo azaza kwivuza hanyuma ahabwe amakuru make atamuvuna, amufasha kumenya ibyo asabwa kugira ngo yivuze neza.

Muri iyi gahunda kandi tuzakorana n'itangazamakuru mu rwego rwo gusakaza amakuru no kumenyesha abaturage ibikorwa by'ibitaro na gahunda zinyuranye zigamije gufasha ubuzima bwabo muri rusange. 

Bamwe mu bafatanyabikorwa bacu b'ingenzi harimo abanyamatorero n'amadini twifuza ko binjira muri iyi gahunda mu buryo bwo kugemurira abarwayi, kubafasha mu buryo bw'imyemerere n'ibindi. Muri rusange rero kuva aho iyi gahunda itangiriye, ibitaro byashyizeho uburyo bwo kuganira n'amatsinda anyuranye agemurira abarwayi, kandi hakaba hari n'ibindi bikorwa binyuranye bizakomeza gukorwa hagati y'ibitaro amatorero n'amadini mu rwego rwo kunoza ubufatanye ku nyungu z'umurwayi. 

Ibitaro by'intara bya Bushenge byifuza ubufatanye na buri wese kugira ngo bikomeze gutera imbere muri serivisi z'ubuvuzi, bityo umuturage ahore ku isonga kandi afite ubuzima buzira umuze! Humura Murwayi, turi hano ku bwawe, turi IMPESHAKURAMA! 

Tumenye gahunda y'ibitaro yiswe "Humura Murwayi"

"Humura Murwayi turi hano ku bwawe turi IMPESHAKURAMA"
Read more →

Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana cyatangirijwe mu gace kagenzurwa n'ibitaro by'intara bya Bushenge

Tumenye byinshi byaranze itangizwa ry'icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana
Read more →

Uko ibyorezo bidateguza, ni ngombwa guhora tubyiteguye

Guhangana n'ibyorezo bisaba ubumenyi bwihariye
Read more →

Baravuga imyato serivisi z'ubuvuzi bahawe na "Operation Smile Rwanda"

Ubu nyuma yo kuvurwa ndumva mfite ibyishimo kuko nzajya njya mu bandi nta pfunwe
Read more →

IBYO WAMENYA KURI "OPERATION SMILE, NA OPERATION SMILE RWANDA" MU BUVUZI BW'U RWANDA

Ese "Operation Smile ni iki? Twaganiriye na Bwana NGARAMBE Benjamin umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri "Operation Smile Rwanda" abituvira imuzingo
Read more →

Ibitaro byizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bw'abana bavuka batagejeje igihe

Ababyeyi bishimanye n'abakozi b'ibitaro ku munsi mpuzamahanga wo kuzirikana ku bana bavuka batagejeje igihe 

Kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2023, abakozi…

Read more →

Ku bufatanye na Paruwasi Gatulika ya Shangi kuwa 06 Werurwe 2022 Ibitaro by'intara bya Bushenge byizihije umunsi w'abarwayi

Kuwa 06 Werurwe 2022 Ibitaro by'intara bya Bushenge bifatanyije na Paruwasi Gatulika ya Shangi byizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe abarwayi.

Umuns…

Read more →

Musenyeri yasabye abakozi, abarwayi n'abarwaza kumugira inama zatuma arushaho gushyira mu bikorwa inshingano ze

Kuwa 10 Gashyantare 2022 Umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Cyangugu Nyiricyubahiro Mgr SINAYOBYE Edouard yasuye ibitaro by'intara bya Bushenge, asoma…

Read more →